Quality Auditor

Earth Enable

Earth Enable

Quality Assurance

Rwanda

Posted on Jun 6, 2026

Abo Turibo

Muri EarthEnable (Tube Heza), twemera ko abakiriya bacu bakwiye serivisi nziza cyane, ko ibitekerezo byiza bishobora guturuka mu gice icyo ari cyo cyose cy’ikigo, kandi ko gutsindwa rimwe na rimwe ari ingenzi mu kugera ku intsinzi. Twishimira intsinzi za bagenzi bacu, kandi twishimira cyane uruhare tugira mu guhindura imibereho y’abantu buri munsi. Twemera ko urugo rufite isuku kandi rutagira umukungugu bisobanuye ibirenze ubuzima bwiza; bisobanuye ishema n’icyubahiro m’ubyo abakiriya bacu baha agaciro kurusha ibindi byose: mu ngo zabo. Kuba umwe mu bagize itsinda ryacu bisobanuye ibirenze kubaka ibikoresho by’amazu; bisobanuye kubaka ikigo no kubaka ejo hazaza heza ku miryango yo mu byaro.

Ibyo Dukora

EarthEnable(Tube Heza) ihindura imibereho y’abantu ituma amazu agira ubuzima bwiza ku miryango yo mu byaro byo mu Rwanda no muri Uganda. 65% by’Abanyarwanda batuye mu mazu afite hasi y’igitaka, afite umukungugu, adafite isuku kandi yorora udukoko n’indwara. Nubwo gusimbuza hasi h’igitaka na sima bigira akamaro kanini ku buzima (nko kugabanya indwara z’impiswi ku kigero cya 50% no kugabanya indwara z’inzoka ku kigero cya 80%), sima irahenze ku benshi bayikeneye.

EarthEnable ikemura iki kibazo gikomeye igurisha ibikoresho by’amazu bikozwe mu butaka bifite ubuziranenge, bihendutse ku kigero cya 80% ugereranyije na sima, kandi bifite ingufu nkeya zikoreshwa mu kubibyaza umusaruro ku kigero cya 90%. Ubwubatsi bukozwe mu butaka busanzwe bukoreshwa mu mazu agezweho hirya no hino ku isi, kandi twahinduye uburyo bwo kubigeza ku baturage kugira ngo bihenduke cyane. EarthEnable itoza kandi igatanga impamyabumenyi ku bacuruzi no mu baturage mu gushyira mu bikorwa

ibikoresho byacu, bigashyirwaho amavuta yihariye (drying oil) atuma bitinjirwa n’amazi, bikomera kandi bigasa neza.

Ibyerekeye Uyu Mwanya

Uyu mwanya ugenewe umuntu ukunda gutoza, gushyigikira no guteza imbere ubumenyi bw’abafranchaise. Inshingano zawe zizaba zirimo, ariko ntizigarukire gusa kuri izi zikurikira:

Inshingano z Ushinzwe Kugenzura Ubwiza (Quality Auditor):

  • Gutegura no gukora igenzura ry’imbere (internal quality audits) ku bikoresho byose bikozwe mu butaka.
  • Kwemeza ubuziranenge; kwemeza ko uburyo bwo kugenzura ubwiza (quality control procedures) bukurikizwa kuri buri cyiciro cyose cy’umusaruro.
  • Kwemeza ko ibikoresho byose bikenewe bihari, birimo ibipima byagenzuwe (calibrated measuring equipment), iminzani, ball drops n’ibindi, kugira ngo ububiko bucungwe neza kandi imirimo isanzwe ikorwe neza.
  • Gufata ingamba zo gukosora ibibazo byagaragaye, birimo ibibazo bitarakemuka, amakosa mu ivugurura ry’imibare y’ububiko n’ibindi.
  • Kwemeza ko ububiko bwose bwo mu turere bubungabungwa neza, bukurikiranwa kandi amakuru yose ajyanye n’imigendekere y’ububiko (stock movements) yinjizwa neza muri Salesforce.
  • Gukorana n’amashami y’imari, ibikorwa (operations) n’ikoranabuhanga (systems) kugira ngo amakuru y’ububiko yinjizwa muri Salesforce abe ari yo kandi yizewe, bigafasha mu gutanga raporo nziza no gufata ibyemezo bifatika.
  • Gutegura no gutanga raporo z’ubwiza ku matsinda yo mu turere, no gutanga inama ku bice bikwiye kunozwa.
  • Gukurikirana ibibazo by’ingenzi byagaragaye mu turere kugira ngo harebwe ko ibyifuzo n’inama byatanzwe byubahirijwe.
  • Gutegura, guhuza no kwitabira inama z’Ubwiza (QA) zo mu turere hagamijwe kuganira ku bibazo no gutanga ibisubizo n’inama.
  • Gutanga raporo ku byagaragaye mu bwiza n’ibindi bibazo byose ku muyobozi wawe igihe bibaye ngombwa.
  • Kwitabira amahugurwa ategurwa rimwe na rimwe ajyanye n’inshingano zo kugenzura ubwiza (QA).
  • Gufatanya n’Umuyobozi Mukuru wa QA mu gutegura no kugena ibikorwa bya buri cyumweru.
  • Kugenzura umusaruro (irangi, paste, varnish n’ibindi) no kwemeza ko bifite ubuziranenge bukwiye.
  • Gukora indi mirimo yose ishobora kugenerwa igihe icyo ari cyo cyose.

Ibyo usabwa kuba wujuje

  • Kuba nibura ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye
  • Kuba azi gusoma no kwandika neza ikinyarwanda
  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara moto
  • Kuba ari inyangamugayo kandi akorana umurava